- Agaciro ka Ally Ibun Abi Twalib (Imana imwishimire), kubera ko isoni zitamubujije kubaza ikibazo yari afite nubwo bwose yanyuze ku wundi.
- Biremewe kunyura ku wundi muntu wakubariza ikibazo ufite.
- Biremewe ko umuntu yabaza ikibazo afite yivuga igihe ari byo birimo inyungu.
- Amavangingo yitwa (Madhiy) ni umwanda, kandi ni ngombwa koza aho yaguye ku mubiri no ku myambaro.
- Gusohokwamo n'amavangingo (Madhiy) biri mu bituma Udhu yangirika, ugashaka indi.
- Ni itegeko koza igitsina n'ahandi byegeranye nkuko byavuzwe mu yindi Hadith.