- Kwiyuhagira birimo uburyo bubiri: Hari ubwemewe hari n'ubwuzuye. Ubwemewe ni igihe umuntu agize umugambi wo kwisukura, hanyuma umubiri we wose akawukwizaho amazi, akayajuguta mu kanwa ndetse akanayashoreza mu mazuru nyuma akayapfuna; naho kwiyuhagira mu buryo bwuzuye ni ukwiyuhagira nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabivzue muri iyi Hadithi.
- Ijambo ijanabat rikoreshwa igihe cyose umuntu yasohotswemo n'intanga, cyangwa se yakoze imibonano mpuzabitsina kabone n'iyo atarangiza.
- Biremewe ko umwe mu bashakanye areba ubwambure bwa mugenzi we, no kwiyuhagirana mu gikoresho kimwe.