- Imigenzo y'Intumwa z'Imana Allah akunda akanishimira, akanategeka ko ikorwa, ihamagarira gusa neza no kurimba ndetse n'isuku.
- Ni itegeko guhozaho ibi twavuze, no kutabyirengagiza.
- Iyi migenzo ifite inyungu mu kwemera no mu buzima busanzwe; zimwe muri zo ni ugusa neza, no gusukura umuburi, no kwigengesera ku byakwangiriza isuku, no kunyuranya n'abahakanyi ndetse no gushyira mu bikorwa amategeko ya Allah.
- Hari izindi Hadith zavuze indi migenzo itari iyi itanu twavuze, nko guteraka ubwanwa bwo hasi ku bagabo, koza mu kanwa, n'ibindi.