- Urukonda rw'imbwa ni umwanda ukomeye.
- Kuba imbwa yarigata ku gikoresho cyo mu rugo, icyo gihe kiba gihumanye, ndetse n'amazi akirimo akaba ahumanye.
- Gusukuza itaka no kubisubiramo inshuro zirindwi ni umwihariko igihe imbwa yarigase ku gikoresho, ntabwo havugwamo inkari zayo n'undi mwanda wayo, n'ibindi imbwa yarigataho.
- Uburyo bwo koza ibikoresho hifashishijwe itaka: Ni ukuba umuntu yashyira amazi muri cya gikoresho akongeramo itaka, maze urwo ruvangitirane rw'amazi n'itaka akaba ari byo yogesha igikoresho cye.
- Uburyo Hadith igaragara ni rusange ku mbwa zose, ndetse n'imbwa amategeko yatwemereye korora nk'izo kwifashisha mu guhiga, n'umutekano ndetse no kuragira amatungo.
- Isabune n'ibindi byifashishwa mu isuku, ntibisimbura itaka, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze itaka.