- Ni itegeko ko umugore yiyuhagira igihe iminsi ye y'imihango ayivuyemo.
- Umugore ubona amaraso atari ay'imihango ayo aba ari ay'uburwayi aba ategetswe gusali.
- Imihango: Ni amaraso ya kamere nyababyeyi isohora binyuze mu gitsina cy'umugore ukuze, ibyo bikaba bimubaho mu minsi runaka.
- Amaraso y'uburwayi: Ni amaraso aza mu gihe kitari icy'imihango.
- Itandukaniro riri hagati y'amaraso y'imihango n'ay'uburwayi nuko ay'imihango afite ibara ryirabura, arafashe ndetse aranuka, naho ay'uburwayi yo aratukura kandi ntafashe, ndetse nta n'impumuro inuka aba afite.