- Kubaha imva z'abahanuzi n'abandi bakora ibyiza ukarenza urugero rwagennwe mu mategeko y'idini ry'ubuyisilamu, bituma zasengwa mu cyimbo cya Allah; niyo mpamvu ari itegeko kwirinda inzira zose ziganisha mu ibangikanyamana.
- Ntibyemewe kwerecyera ku marimbi mu rwego rwo kuyubaha no kuyakoreraho amasengesho, uko uyashyinguyemo yaba yariyegerezaga Allah kose.
- Ni ikizira kubaka imisigiti hejuru y'amarimbi.
- Ni ikizira gusalira ku marimbi, n'ubwo haba hatarubatswe umusigiti, cyeretse kuba wahasarira isengesho ry'uwapfuye batari barikoreye.