- Guha agaciro imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nkuko tugaha Qur'an, no kuyishyira mu bikorwa.
- Kubaha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ko kubaha Allah, no kuyigomekaho ni ko kwigomeka kuri Allah Nyir'ubutagatifu.
- Gushimangira ko imigenzo y'Intumwa y'Imana igomba kubahwa no gukurikizwa, ndetse no guha igisubizo uwo ari we wese utemera iyi migenzo ndetse akayihakana.
- Uzirengagiza imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akibwira ko akurikira Qur'an yonyine, azaba abyirengagije byombi, ndetse ari n'umubeshyi mu byo avuga ko akurikiza Qur'an.
- Mu bimenyetso bigaragaza ubuhanuzi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ukuba yaravuze ibintu bizabaho mu gihe kizaza, kandi koko bikaba nk'uko yabivuze.