- Birabujijwe kureka gukorera Ibikorwa Allah yishimira (Ibadat) mu nzu dutuyemo.
- Birabujijwe gukora urugendo ugiye gusura imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) , kubera ko yategetse kuyisabira amahoro n'imigisha kandi ko biyigeraho, ahubwo icyemewe ni ugukora urugendo ugamije umusigiti w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuwusaliramo.
- Ni ikizira kugira imva y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ahantu ho gukorera iminsi mikuru, uhasura kenshi ku buryo bw'umwihariko mu gihe runaka, ni nk'uko bimeze ku gusura n'indi mva iyo ari yo yose.
- Agaciro Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifite kwa Nyagasani wayo, aho byategekwaga kuyisabira amahoro n'imigisha) ahantu hose ibihe byose.
- Kubera ko abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babujijwe gusalira ku marimbi baramaze no kubimenyera, niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kugira inzu nk'amarimbi atajya asarirwamo.