- Ibyaha birarutanwa mu gukomera no mu buhambare bwabyo, nk'uko ibikorwa byiza nabyo birutanwa mu byiza n'ibihembo byabyo.
- Icyaha gikomeye kuruta ibindi ni ukubangikanya Allah Nyir'ubutagatifu, hagakurikiraho kwica umwana utinya gusangira nawe amafunguro, hagarukiraho gusambanya umugore w'umuturanyi wawe.
- Amafunguro atangwa na Allah kandi ni we wenyine wishingiye gutunga ibiremwa bye.
- Ubuhambare bw'uburenganzira bw'umuturanyi, kandi ko kumubangamira ari icyaha gihambaye kuruta kubangamira undi.
- Umuremyi Allah niwe wenyine ukwiye kugaragirwa atabangikanyijwe n'ikindi icyo ari cyo cyose.