- Gukunda Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni itegeko, kandi urukundo rwayo rugomba kubanza mbere y'urwo dukunda ikiremwa icyo ari cyo cyose.
- Mu bimenyetso bigaragaza urukundo rwuzuye; ni ukurengera imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kwitanga ndetse no gutanga umutungo kubera iyo mpamvu.
- Urukundo rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) rusaba kuyumvira mu byo itegetse, no guhamya ukuri kw'ibyo yavuze, no kwitandukanya n'ibyo yabujije ikanihanangiriza, no kuyikurikira mu byo yigishije no kureka ibihimbano.
- Uburenganzira bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nibwo buhambaye kuruta ubw'abandi bantu, kubera ko ari bwo mpamvu yo kuyoboka kwacu tuva mu buyobe, no kuturokora umuriro, ndetse n'intsinzi y'ijuru.