- Ni ikizira kubaka insengero n'imisigiti ku mva, cyangwa se kuhasengera no kuhasalira, cyangwa se gushyingura abapfuye mu misigiti, mu rwego rwo gukumira kugwa mu ibangikanyamana.
- Kubaka imisigiti ku mva, no kuhashyira amashusho n'ibishushanyo, ni ibikorwa by'abayahudi n'abanaswara, kandi ubikoze aba yisanishije nabo.
- Ni ikizira gukora amashusho y'ibinyabuzima bihumeka.
- Uwubatse ku mva umusigiti cyangwa akahashyira amashusho n'ibishushanyo runaka, uwo aba ari ikiremwa kibi imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu.
- Amategeko y'idini yabungabunzwe mu buryo bukomeye kandi bwuzuye ukwemera Imana imwe, afunga inzira zose zaganisha mu ibangikanyamana.
- Birabujijwe gukabiriza abantu bapfuye bakora ibikorwa byiza no kubashyira ku rwego batari bariho, kuko ari imwe mu nzira ziganisha mu ibangikanyamana.