- Kwihanangiriza kurengera mu gukunda no kwivuga ibigwi, kuko ibyo byagusha abantu mu ibangikanyamana.
- Ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaburiye abantu ko bizaba byamaze kuba muri iyi Umat , tumwe mu dutsiko twakabirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), utundi dukabiriza abo mu muryango wayo, utundi dukabiriza abakunzi ba Allah, ariko twose twaguye mu ibangikanyamana.
- Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yo ubwayo yavuze ko ari umugaragu wa Allah, igamije kugaragaza ko ari umugaragu ugaragira Allah, kandi ko bitemewe kugira icyo ari cyo cyose ikorerwa kiri mu mwihariko wa Allah.
- Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yo ubwayo yavuze ko ari Intumwa y'Imana, igamije kugaragaza ko ari Intumwa yoherejwe na Allah, bityo bikaba ari itegeko kuyemera ndetse no kuyikurikira.