- Ubuyisilamu bw'umuntu ntibwakuzura cyeretse yirinze kubangamira bagenzi be, byaba mu buryo bugaragara n'ubutagaragara.
- Ururimi n'ukuboko byavuzwe ku buryo bw'umwihariko, kubera ko ari ibyo bikora amakosa kenshi ndetse bikanabangamira abandi; kandi n'ibyo soko y'ibibi byinshi dukora.
- Gushishikariza kureka ibyaha, no kwitwararika ibyo Allah yategetse.
- Umuyisilamu mwiza kuruta abandi ni wa wundi wubahiriza ibyo Allah yamutegetse ndetse n'ibyo abayisilamu bamugomba.
- Kugirira nabi abandi hari ubwo byaba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa.
- Kwimuka kuzuye ni ukwimuka no kureka ibyo Allah yaziririje.