- Kwemera Allah n'umunsi w'imperuka ni yo ntangiriro ya buri icyiza icyo ari cyo cyose, kandi ni nabyo bituma umuntu akora ibikorwa byiza.
- Kwihanangiriza abantu gukora ibyaha bikorwa n'ururimi.
- Idini ry'ubuyisilamu ni idini ryigisha urukundo no kugira ubuntu.
- Ibi bintu bitatu ni bimwe mu bigize ukwemera, ndetse ni bimwe mu bigize imico myiza.
- Amagambo menshi hari ubwo aganisha ku bibi cyangwa se ibiziririjwe, aho wagirira amahoro rero ni mu kureka ayo magambo cyeretse amagambo arimo ibyiza.