- Kwinjira mu ijuru ntibizashoboka ku badafite ukwemera.
- Mu bigaragaza ukwemera kwuzuye ni ukuba umuyisilamu yakifuriza umuvandimwe we nk'ibyo yiyifuriza.
- Ni byiza gukwiza indamutso y'amahoro no kuyikwiza mu bayisilamu, kubera ko hakubiyemo gukwiza urukundo n'amahoro hagati y'abantu.
- Indamutso y'amahoro nta wundi ihabwa uretse umuyisilamu; kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Hagati yanyu."
- Guhana indamutso y'amahoro bikuraho umwiryane, no kwangana, ndetse n'amakimbirane.
- Agaciro k'urukundo hagati y'abayisilamu kandi ko ari kimwe mu bituma ukwemera kuzura.
- Byavuzwe mu yindi Hadith ko uburyo bwuzuye indamutso y'amahoro ivugwamo ari ukuvuga uti : 'A-SALAMU ALAYKUM WA RAHMATULLAHI WA BARAKATUHU: Amahoro ya Allah n'impuhwe ze ndetse n'imigisha ye bibabeho', ariko kuba wavuga ngo: A-SALAM ALAYKUM birahagije.