- Uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bashishikariraga kumenya ibikorwa byiza bibafitiye akamaro hano ku isi no ku munsi w'imperuka.
- Gusuhuzanya indamutso y'amahoro, no kugaburira abantu ibyo kurya ni bimwe mu bikorwa biruta ibindi muri Isilamu, kubera ko ari iby'agaciro, no kuba abantu babicyenera ibihe byose.
- Iyi mico ibiri ibumbatiye hamwe kugira neza byaba mu mvugo ndetse no mu bikorwa, ndetse ni nako kugira neza byuzuye.
- Iyi mico myiza yerekeranye no gufatanya hagati y'abayisilamu ubwabo ku bwabo, hari n'iyindi yerekeranye n'umugaragu na Nyagasani we.
- Gutangira gusuhuza indamutso y'amahoro ni umwihariko ku bayisilamu, ariko utari umuyisilamu ntabanza gusuhuzwa indamutso y'amahoro.