- Agaciro ko kwitwararika iswalat yo mu mbaga mu musigiti, no kwita ku iswalat zose, no kutagira ikindi kiturangaza usibye zo.
- Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishaga neza, ikanatera amatsiko abasangirangendo bayo, aho yahereye ibagaragariza ibihembo bihambaye binyuze mu kubabaza ikibazo; ubu bukaba ari bumwe mu buryo bwo kwigisha.
- Inyungu zo kwigisha isomo runaka binyuze mu kibazo n'igisubizo nuko ibyo uvuze bisigara mu mutima, kubera uburyo byasobanuwemo.
- Imam A-Nawawiy (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: Ibyo ni byo birindiro mukwiye kugumaho; ubundi ibirindiro ni ukuguma ahantu no kutahava ugahama hamwe, bisobanuye uba wiziritse ku gikorwa Allah yishimira, ntukiveho. Byanavuzwe ko ari byo birindiro byiza, nanone byavuzwe ko guharanira inzira y'Imana (Djihadi) kwiza ari ukurwana n'irari ry'umutima, nabyo ni mu bwoko bwo kuguma mu birindiro.
- Ijambo ibirindiro ryasubiwemo inshuro irenze imwe, mu rwego rwo kugaragaza ubuhambare n'uburemere bw'ibikorwa.