- Impuhwe ziracyenewe ku biremwa byose, ariko abantu hano bavuzwe ku buryo bw'umwihariko mu rwego rwo kubitaho.
- Allah niwe Munyempuhwe bihebuje, kandi impuhwe ze agirira bagarugu be nabo barangwa nazo, kubera ko ineza yiturwa indi.
- Kugirira impuhwe abantu hakubiyemo kubaha ibyiza, no kubarinda ibibi, ndetse no kubabanira neza.