- Abantu ntibari ku rwego rumwe mu kwemera.
- Ni byiza kurangwa n'imbaraga mu bikorwa, kuko bigira umumaro utabona mu kurangwa n'intege nke.
- Umuntu aba akwiye guharanira gukora ibimufitiye akamaro, akareka ibitamufitiye akamaro.
- Umwemeramana akwiye gusaba inkunga Allah muri gahunda ze zose, ntiyirare ngo yumve ko yihagije.
- Gushimangira igeno rya Allah, kandi ko bitabuza umuntu gukora impamvu no guharanira gushaka ibyiza.
- Kubuza gukoresha ijambo (Iyo) umuntu agamije kwicuza ku byo yakoze cyangwa se byamubayeho igihe cy'ibigeragezo, no kubuza guhinyura igeno rya Allah.