- Agaciro k'ubusabe, kandi ko usaba Allah aba amurutishije byose, aniyemereye ko Allah ari ukungahaye kuri byose, naho umugaragu akaba ari we umucyeneye, kubera ko ukennye atasabwa, ndetse unumva bihebuje kubera ko utumva atasabwa, kandi ko Allah ari umunyabuntu kuko umunyabugugu ntasabwa, kandi ko Allah ari Nyir'impuhwe kuko utagira impuhwe ntiyasabwa, kandi ko Allah afiye ubushobozi kubera ko utabufite atasabwa. No kwiyemerera ko Allah ari bugufi bw'umugaragu kuko uri kure ntiyakumva! N'ibindi bisingizo bigaragaza ubuhambare n'ubwiza bya Allah Nyir'ubutagatifu.