- Ni byiza kongera iswalat z'imigereka dukorera mu mazu yacu.
- Gukorera iswala ku marimbi ntibyemewe, kubera ko ari bumwe mu buryo bwo gukora ibangikanyamana ndetse no gukabiriza abayashyinguyemo, usibye gusa iswalat ikorerwa uwapfuye.
- Kubuza gukorera iswalat ku marimbi, byanakomeje kubuzwa no ku gihe cy'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kugira amazu yacu nk'amarimbi atajya akorererwaho iswalat.