- Ntabwo isuku (Twaharat) yaba iyo koga cyangwa se gutawaza ari ngombwa igihe ushaka gusingiza Allah!
- Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahozagaho gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu!
- Gushishikariza guhozaho gusingiza Allah ibihe byose mu rwego rwo kwigana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), usibye igihe bitemewe nk'igihe uri kwiherera.