- Guhozaho kwibuka Allah no kumusingiza mu buryo bugaragaragara n'ubutagaragara ni kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah, kandi bifite umumaro kwa Allah Nyir'ubutagatifu.
- Ibikorwa byose byategetswe mu rwego rwo kuzirikana Allah Nyir'ubutagatifu. Allah aragira ati: {Kandi ujye uhozaho iswalat mu rwego rwo kunyibuka no kunzirikana.} [Twaha: 14]
- Umumenyi Al Izz Ibun Abdusalam mu gitabo cye (Al Qawa'id) yaravuze ati: Iyi Hadith iragaragaza ko ibihembo bidashingira ku mvune gusa mu bikorwa byose by'amasengesho, ahubwo Allah ashobora no kuguhemba byinshi ku bikorwa bicye, kuruta ibyo yahembera uwakoze byinshi! Ibihembo rero bishingira ku busumbane bw'ibikorwa n'uburyo byubahitse.
- Umumenyi Al Munawiy mu gitabo cye Faydwul Qadiir yaravuze ati: Iyi Hadith ishatse kuvuga ko gusingiza Allah ari byo byari byiza kubabibwirwaga, n'iyo iza kuba ibwirwa intwari yo ku rugamba bari kuyibwira guharanira inzira ya Allah (Djihadi), cyangwa se iyo iza kubwirwa umukungu ufasha abacyene mu mutungo we bari kumubwira amaturo, n'iyo iza kubwira ushoboye kujya mu mutambagiro mutagatifu, niwo bari kumubwira, cyangwa se iyo iza kubwirwa ufite ababyeyi bombi bari kumubwira kubagirira neza. Ubu nibwo buryo bwo guhuza hagati ya za Hadith.
- Gusingiza Allah byuzuye ni ibikorewe ku rurimi n'umutima ukabitekerezaho; hagakurikiraho ibikorewe ku mutima gusa nko gutekereza, hagakurikiraho ibikozwe n'ururimi rwonyine, na buri aho bikorewe hafite ibihembo byaho ku bushobozi bwa Allah.
- Umuyisilamu akwiye kwitwararika amagambo yo gusingiza Allah bijyanye n'ibihe avugiwemo, nka mu gitondo na nimugoroba, igihe yinjiye mu musigiti cyangwa se mu rugo, igihe agiye mu bwiherero cyangwa se asohotsemo... n'ahandi bigatuma abarwa mu basingiza Allah kenshi.