- Ibyiza by'ibikorwa byiza bikorwa mu minsi icumi ya Dhul Hidjat. Niyo mpamvu umuyisilamu agomba gufatirana iyi minsi, agakoramo ibikorwa byinshi bitandukanye asingiza Allah, asoma Qur'an, avuga amagambo yo gusingiza Allah nka TAKBIIR (Kuvuga ALLAH AKBAR), TAHLIIL (Kuvuga LA ILAHA ILA LLAH), TAHMID (Kuvuga ALHAMDULILLAH), gusali, gutanga amaturo, gusiba, ndetse no gukora ibindi bikorwa byiza muri rusange.