- Imitungo abantu bafite ni iya Allah yabaragije kugira ngo bayikoreshe mu nzira zemewe n'amategeko, ndetse bareke kuyitwaramo mu buryo butemewe; ibi bikaba ari rusange ku bayobozi n'abandi batari bo.
- Amategeko y'idini yashyize umukazo ku mutungo rusange, ndetse anavuga ko uzawuragizwa azawubazwa ku munsi w'imperuka uburyo yawusarujemo n'ibyo yawutanzemo.
- Ibi bihano bireba n'undi wawukoresheje mu nzira zitemewe n'amategeko, waba ari umutungo we cyangwa se utari uwe.