- Kwita ku gutunganya umutima no kuwusukura icyo ari cyo cyose kibi.
- Gutunganya umutima duharira Allah ibikorwa, no gutunganya ibikorwa tubikora twigana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ibi byombi ni ibyo Allah Nyir'ubutagatifu yitaho ndetse aha n'agaciro.
- Umuntu ntagashukwe n'umutungo we cyangwa se ubwiza bwe, cyangwa se umubiri we, cyangwa se ikindi icyo ari cyo cyose cyo mu mitako y'isi.
- Kwihanangiriza kwiringira ibigaragara hirengagijwe gutunganya igice kitagaragara.