- Icyaha gihambaye kuruta ibindi ni ukubangikanya Allah, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagishyize imbere y'ibindi byaha byose ndengakamere, ibi nabyo bigashimangirwa n'imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti: {Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka...} [A-Nisa'u: 48]
- Ubuhambare bw'uburenganzira bw'ababyeyi bombi, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabuhuje n'uburenganzira bwa Allah Nyir'ubutagatifu.
- Ibyaha birimo amoko abiri: Hari ibikuru n'ibito; ibikuru ni icyo ari cyo cyose mu byaha cyateganyirijwe igihano ku isi nk'ibihano mpanabyaha cyangwa se umuvumo cyangwa se isezerano ku munsi w'imperuka ryo kuzajya mu muriro. Kandi ko ibyaha bikuru birutanwa, bimwe muri byo birakomeye kuruta ibindi ku bijyanye n'uko biziririjwe, naho ibyaha bito ni ibyaha bitari ibikuru.