- Ubuhambaree bwo kutifatanya n'abandi mu musigiti ngo mukorere hamwe iswalat yo mu mbaga.
- Indyarya mu masenegsho yazo nta kindi ziba zigamije usibye gukorera ijisho no kugira ngo zivugwe, bityo ntizijya zitabira iswalat usibye igihe ziba zishaka ko abantu bazireba!
- Ibihembo bihambaye byo gusali iswalat ya nijoro n'iyo mu rukerera mu musigiti mu mbaga, ndetse ko zikwiye kwitabirwa kabone n'iyo abantu baza kuzikora bakambakamba.
- Kwitwararika guhozaho iswalat ya nijoro n'iya mu gitondo birinda umuntu kuba mu ndyarya, no kutazitwararika ni bimwe mu biranga indyarya.