- Gushishikariza umuyisilamu gusingiza Allah by'umwihariko mu gice cya nyuma cy'ijoro.
- Ibihe birarutanwa hari bimwe byiza byo gusingiza Allah, no kumusaba, ndetse no kubikoramo iswalat.
- Mirik avuga ku itandukaniro riri hagati y'ijambo: Ni cyo gihe Nyagasani aba ari bugufi y'umugaragu we kuruta ibindi" no hagati y'ijambo rigira riti: Aho umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye": Ikigamijwe hamwe ni ukugaragaza igihe Allah aba ari bugufi y'umugaragu we ko ari mu gice cya nyuma cy'ijoro, naho hariya handi ni ukugaragaza ibihe umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ko ari igihe yubamye hasi.