- Gushishikariza kwitwararika iswalat ya Al Asr, igakorerwa mu gihe cyayo cya mbere ndetse no kwihutira kuyikora.
- Ibihano bihambaye kuri wa wundi ureka gusali iswalat yo ku gicamunsi (Swalatul Asr), ndetse no kuyikereza ibihano byabyo birakomeye kuruta gukereza indi itari yo, kubera ko ari yo swalat yo hagati yavuzwe ku buryo bw'umwihariko mu mvugo ya Allah igira iti: {Mujye muhozaho iswalat (z’itegeko), by’umwihariko iswalat yo hagati (al Aswir)... [Al Baqarat; 238].