- Agaciro ko guhozaho Swalatul Fajri na Swalatul Asri, kubera ko Swalatul Fajri ikorwa mu gihe ibitotsi biba biryoshye, na Swalatul Asri igakorwa mu gihe abantu baba bahugiye mu mirimo yabo, ucungana nazo biba bimworoheye ko n'izindi zisigaye acungana nazo.
- Izi swalat zombi ziswe ko ari izo mu mbeho, kubera ko Swalatul Fajri ikorwa mu gihe cy'imbeho ya mu gitondo, na Swalatul Asri igakorwa mu gihe cy'imbeho yo ku manywa, n'iyo ikozwe mu bihe by'ubushyuhe usibye ko buba bwagabanyutse (kuri swalatul Asri) kuruta igihe cyabanje. Cyangwa se impamvu yabyo ni mu rwego rwo kuba kimwe muri byo kitiriwe ikindi kikiruse kigafata inyito yacyo nko kuvuga Qamarani (amezi abiri) bagamije kuvuga izuba n'ukwezi.