- Ibyaha birimo ibito ndetse n'ibikuru.
- Kubabarirwa ibyaha bito bishingiye ku kwitandukanya n'ibikuru.
- Ibyaha bikuru ni buri cyaha cyateganyirijwe igihano cyacyo ku isi , cyangwa se Allah akaba yaratanze isezerano ryo kuzagihanira ugikora cyangwa se akavuga ko amurakarira, cyangwa se Allah akaba yarihanangirije abantu kugikora cyangwa yaravuze ko abagikora yabavumye, nk'ubusambanyi, kunywa ibisindisha n'ibindi.