- Kuvuga amagambo yo gusingiza Allah duheraho bikorwa mu ibanga, kabone n'iyo yaba ari iswalat basari mu ijwi riranguriye.
- Uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bari bashishikajwe no kumenya ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakoraga cyangwa se yavugaga byose mu bihe byose.
- Hari n'andi magambo yakoreshwaga, ariko ibyiza ni ugukoresha afitiwe gihamya yizewe yakoreshejwe koko n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), rimwe akavuga aya ubundi akavuga ayandi.