- Gushimangira ko koza mu kanwa byemewe umuntu abyutse, kubera ko kuryama bihindura impumuro yo mu kanwa, no kuhoza nibwo buryo bwiza bwo kuhasukura.
- Gushimangira ko koza mu kanwa buri uko hahinduye impumuro, hagize impumuro mbi, dushingiye ku bisobanuro byatanzwe.
- Biremewe kwisukura mu buryo bwa rusange, kandi n'umwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse ni na kimwe mu mico myiza.
- Koza mu kanwa haba hakubiyemo koza amenyo, ishinya, ndetse n'ururimi.
- Umuswaki ni agati gato gacibwa ku giti cyitwa Arak cyangwa se n'ikindi, kifashishwa mu koza mu kanwa n'amenyo no kuhasukura, kakanahumuza mu kanwa, kakanakuramo impumuro mbi.