- Ni byiza gukaraba intoki mbere yo kuzinjiza mu gikoresho utawarisha n'ubwo waba utabyutse. Iyo ubyutse bwo ni itegeko kubikaraba.
- Ni ngomwba ko umwarimu ahitamo inzira ya bugufi yo gusobanurira umunyeshuri, no kugira ngo ibyo amwigishije atazabyibagirwa, no muri ibyo harimo kumwigisha ushyira mu ngiro.
- Ni ngombwa ko umuntu usali yirinda ibindi byo mu buzima bw'isi bimurangaza, kubera ko kuzura kw'iswalat gushingira ku kuba yakozwe n'umutima wose, naho ubundi ibitekerezo ntibibura ariko umuntu akwiye guhatana agakora ibishoboka ntatwarwe nabyo.
- Ni byiza mu gihe cyo gutawaza guhera iburyo.
- Gukurikiranywa hagati yo kujuguta amazi mu kanwa no kuyashoreza ndetse no kuyapfuna ni itegeko.
- Ni byiza gukaraba mu maso no ku maboko no ku birenge inshuro eshatu eshatu, ariko inshuro imwe niyo y'itegeko.
- Ibyaha byabanje Allah ababarira bishingira ku bintu bibiri: Isuku (Udhu) yakozwe mu buryo bwuzuye, no gusali raka ebyiri mu buryo bwavuzwe muri Hadith.
- Buri rugingo rwo ku mubiri umuntu atawaza rugira aho rugarukira: Mu maso hahera mu ruhanga aho umusatsi uhera mu buryo bumenyerewe, kugeza ku kananwa n'ahamera ubwanwa hose; no guhera ku gutwi kwo mu musaya umwe kugeza ku kundi. Naho ku maboko ni uguhera ku mitwe y'intoki ukagarukira mu nkokora. Naho ku mutwe ni uguhera mu ruhanga aho umusatsi uhera mu buryo bumenyerewe, ugakomereza no mu misaya yombi kugeza aho ijosi ritangirira. Naho amatwi yo abarwa nk'ingingo ziri hamwe n'umutwe. Naho ibirenge ni ikirenge cyose kugera mu tubumbankore hagati yacyo n'umurundi.