- Ni itegeko gutawaza ibirenge, kubera ko iyo biba byemewe kubihanagura, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari kuba yarateguje igihano cy'umuriro umuntu wasigaje ku dutsintsino atahatawaje.
- Ni itegeko kugeza amazi ahantu hose hategetswe gukaraba, kandi ko ugize aho asiga mu ho ategetswe gukaraba n'ubwo haba hato abishaka cyangwa se kubera ubunebwe, iswalat ye ntiyemerwa.
- Agaciro ko kwigisha umuntu utazi ibintu ndetse akanerekerwa.
- Umumenyi ntarebera ikibi gikorwa, ahubwo aracyamagana igihe hagaragaye ko amategeko, cyangwa se imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ariko akabikora mu buryo bukwiye.
- Muhamadi Is'haq A-Dahlawiy yaravuze ati: Gutawaza mu buryo bwuzuye birimo amoko atatu: Iby'itegeko, ari byo bisobanuye gutawaza neza ahantu h'itegeko inshuro imwe, hari n'iby'umugereka ari byo gutawaza inshuro eshatu, hari no gutawaza umuntu ashishikarizwa gukora, ari byo gutawaza ukarenza ahategetswe hamwe no kubikora inshuro eshatu.