Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga kwinjira mu bwiherero yasabaga ubusabe bugira buti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde amashitani y'amagabo n'amagore."
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yashakaga kwinjira mu bwiherero yaba ari ukwiherera ibyoroshye cyangwa se ibikomeye, yikingaga kuri Allah ngo amurinde ibibi by'amashitani y'amagabo n'amagore. Hari n'abamenyi basobanuye KHUBUTHI WAL KHABAITHI ko ari ibibi n'imyanda.
Hadeeth benefits
Ni byiza gusaba ubu busabe igihe ushatse kwinjira mu bwiherero.