- Ni itegeko kwihutira gutegeka ibyiza, no kuyobora umuntu udasobanukiwe cyangwa se wazindaye, by'umwihariko igihe icyo ugiye kumubuza cyatuma igikorwa cye cyo kwiyegereza Allah kitakirwa.
- Ni itegeko gukwiza ingingo zose amazi mu gihe cyo gutawaza, kandi ko ugize aho areka n'ubwo haba ari hato, aba ategetswe kongera gusubiramo igihe haciyemo umwanya munini.
- Ni itegeko gutawaza neza, umuntu abikora mu buryo bwuzuye kandi butunganye nk'uko yabitegetswe mu mategeko.
- Ibirenge byombi ni hamwe mu ngingo zo gutawaza, ntibyemewe kubihanagura gusa, ahubwo umuntu arabikaraba.
- Ni ngombwa gukurikiranya ingingo umuntu atawaza, agakaraba buri rugingo mbere y'uko urwarubanjirije rwumuka.
- Ubujiji no kwibagirwa ntibikuraho igikorwa cy'itegeko, ahubwo bikuraho icyaha; uyu mugabo twabonye ntiyatawaje mu buryo bwuzuye kubera ko atari abizi, ariko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyigeze imureka ngo areke gukora igikorwa cy'itegeko cyo gutawaza, ahubwo yamutegetse ko yongera agasubiramo.