- Kumvira abayobozi ni itegeko igihe bitarimo kwigomeka kuri Allah Nyir'ubutagatifu.
- Muri ibi harimo kuburira mu buryo bukomeye wawundi wigomeka akanga kumvira umuyobozi, akitandukanya n'imbaga y'abayisilamu yishyize hamwe, iyo apfuye ari uko akimeze aba apfuye urupfu rwa kijiji.
- Muri Hadith harimo kubuza abantu kurwana baharanira irondakoko.
- Ni itegeko kubahiriza amasezerano.
- Mu kumvira umuyobozi no kuba hamwe n'imbaga y'abayisilamu haba harimo ibyiza byinshi, umutekano n'ituze, no gutungana kw'ibintu byose.
- Kubuza kwisanisha n'ibikorwa by'abantu bo mu bujiji.
- Itegeko ryo kuba hamwe n'imbaga y'abayisilamu.