- Agaciro ko kwitwararika imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kuyikurikiza.
- Kwibanda ku nyigisho zoroshya imitima.
- Itegeko ryo kwitwararika imigenzo y'abasigire b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bane bayobotse bakanayobora abandi ari bo: Abu Bakr, Umar, Uth'man na Ally (Imana ibishimire bose).
- Kubuza kuzana mu idini ibyaduka, kandi ko buri cyaduka ari ubuyobe.
- Kumva no kumvira umuyobozi w'abayisilamu igihe cyose atabategeka gukora ibyaha.
- Agaciro ko gutinya Allah Nyir'ubutagatifu ibihe byose.
- Kudahuza no kutavuga rumwe mu bayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) biriho bizanabaho, ariko igihe cyose bibayeho bakwiye kugaruka ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'iy'abasigire bayo.