- Iyi Hadith ni imwe mu bimenyetso by'ubuhanuzi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yabahanuriye ibizabaho muri bo, kandi bibaho nk'uko yabibahanuriye.
- Biremewe kumenyesha umunyabyago ibishobora kuzamubaho, kugira ngo atangire kubyitegura no kubyihanganira, hanyuma byabaho akabyihanganira akiringira ingororano zabyo kwa Allah.
- Kwitwararika no gukomera ku gitabo cya Allah no ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni byo byarokora abantu ibigeragezo ndetse n'amakimbirane.
- Gushishikariza kumva no kumvira abayobozi mu byiza, no kutabigomekaho, kabone n'iyo babahuguza.
- Gukoresha ubugenge n'ubushishozi no gukurikiza imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu bihe by'ibigeragezo.
- Umuntu agomba gukora ibimureba, kabone n'iyo yahemukirwa cyangwa se agahuguzwa.
- Harimo na gihamya y'itegeko rigira riti: Ahitamo ikibi cyoroheje hagati y'ibibi bibiri.