- Iyi Hadith ni imwe mu zo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakuye kwa Nyagasani wayo, ari zo zitwa Hadith Al Qud'siyu cyangwa se Ilahiyu, ari zo zisobanuye ko imvugo zazo n'ibisobanuro byazo byaturutse kwa Allah, usibye ko zo zidafite umwihariko nk'uwa Qur'an itandukaniyeho n'ibindi, nko kuba kuyisoma ari kimwe mu bikorwa by'amasengesho (Ibadat), no kuyisoma wabanje gukora isuku (Twaharat), no kuba yarategeye abantu kuzana ikimeze nkayo kandi ikaba ari igitangaza, ndetse n'ibindi.
- Kubuza kubangamira abakunzi ba Allah, no gushishikariza kubakunda, no kwemera agaciro kabo.
- Gutegeka kwanga abanzi ba Allah, no kuziririza kubakunda.
- Uzigamba ko ari umukunzi wa Allah ariko adakurikiza amategeko ye, uwo azaba ari umubeshyi mu byo avuga.
- Gukundwa na Allah bigerwaho ari uko abantu bakoze ibyo bategetswe, bakareka ibyo babujijwe.
- Zimwe mu mpamvu zo kuba umugaragu yakundwa na Allah, ndetse akakira n'ubusabe bwe ni ugukora ibikorwa by'umugereka nyuma y'uko amaze gukora iby'itegeko, no kureka ibyo yamubujije.
- Kugaragaza ko abakunzi ba Allah ari abantu bubahitse, n'uburyo bafite urwego ruhambaye.