- Mu bigaragaza ubuhanuzi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ukuba yaravugaga ibyihishe ndetse bikaba nk'uko yabivuze.
- Ntibyemewe kwishimira ibibi no kubigiramo uruhare, ahubwo ni itegeko kubyamagana.
- Iyo abayobozi bakoze ibihabanye n'amategeko, ntabwo biba byemewe kubumvira.
- Ntibyemewe kwigomeka ku bayobozi b'abayisilamu, kubera ko bigira ingaruka mbi, bikanatuma amaraso ameneka, n'umutekano ukabura; bityo kwihanganira ibibi by'abayobozi b'inkozi z'ibibi nibyo byoroshye kuruta kubigomekaho.
- Iswalat irahambaye kubera ko ari yo itandukanya hagati y'ubuhakanyi n'ubuyisilamu.