- Ni itegeko kwegurira Allah ibikorwa byose, ndetse no kwirinda gukorera ijisho.
- Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiriraga impuhwe cyane abayoboke bayo, ndetse inashishikazwa n'uko bayoboka no kubagira inama.
- Ubu niba ari bwo bwoba bwaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ibwira abasangirangendo bayo kandi ari bo bari bayoboye abandi mu gukora ibikorwa byiza, ubwo kubugirira abandi baje nyuma yabo byaba ari byo bikomeye kurushaho.