- Kubuza gusalira ku mva cyangwa hagati yazo cyangwa se uzerekeye, usibye iswalat ikorerwa uwapfuye nk'uko byemejwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Sunat).
- Kubuza kwerekera imva igihe cyo gusali ni mu rwego rwo gukumira inzira yose iganisha ku ibangikanyamana.
- Isilamu ibuza gukabiriza imva no kuyitesha agaciro, bityo nta kurengera nta no gutesha agaciro ku buryo bukabije!
- Icyubahiro cy'umuyisilamu kirakomeza na nyuma y'urupfu rwe, kubera imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: (Kuvuna igufa ry'uwapfuye ni nko kurivuna akiri muzima!)