- Ibi bihano ntabwo biteganyirijwe umuyobozi mukuru wenyine cyangwa se abamwungirije, ahubwo ni rusange ku wo ari we wese Allah yashinze kuyobora abantu.
- Itegeko ku wo ari we wese wagize icyo ashingwa mu by'abayisilamu ni ukubagira inama, ndetse agakora ibishoboka byose arinda iyo ndagizo kandi akirinda ubuhemu.
- Ubuhambare bw'inshingano zo kuyobora abantu zaba inshingano rusange cyangwa se zihariye, zaba nto cyangwa se nini!