- Ni bibi kwigamba ibyaha nyuma y'uko Allah Nyir'ubutagatifu yaguhishiriye.
- Kwigamba ibyaha, ni bumwe mu buryo bwo gukwiza ubwangizi mu bemeramana.
- Uwo Allah yahishiriye hano ku isi, no ku munsi w'imperuka azamuhishira; ibi bikaba ari bimwe mu bigaragaza impuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu zagutse ku bagaragu be.
- Uwo Allah agerageje agakora icyaha, aba akwiye kwihishira kandi akicuza kuri we.
- Ubuhambare bw'icyaha cya ba bandi bagambira gushyira ku mugaragaro ibyaha, ndetse bikanabaviramo kutababarirwa na Allah.