- Gucyecyera umuntu nabi, igihe yagaragaweho n'ibimenyetso ntacyo bitwara, ariko umwemeramana aba akwiye kuba umunyabwenge ndetse akagira n'ubushishozi, ntashukwe n'abagizi ba nabi n'abangizi.
- Ikigamijwe mu kwihanangiriza abantu ni ugushinjanya umuntu yishyiramo, ndetse ugasanga anabikomeyeho. Naho ibyo umuntu yatekereza kuri mugenzi we ariko ntabitindeho , ntibimutindemo byo ntacyo bitwaye.
- Ni ikizira impamvu zose zatera amacakubiri n'inzangano hagati y'abagize umuryango mugari wa Kisilamu, nko kunekana, no kugirirana amashyari n'ibindi nkabyo.
- Inama yo kubanira neza umuyisilamu mugenzi wawe no kumufata nk'umuvandimwe umugira inama ndetse unamukunda.