- Kirazira gutanga ruswa, kuyakira cyangwa kuba umuhuza mu itangwa ryayo, no gufasha kuyibona kubera ko ari bimwe mu gufatanya mu bibi.
- Ruswa ni kimwe mu byaha bikuru, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavumye uyitanga n'uyakira.
- Gutanga ruswa mu bijyanye n'ubutabera ni icyaha gihambaye, kandi gikomeye, kubera ko harimo amahugu no guca urubanza bihabanye n'ibyo Allah yategetse.