- Impamvu inzoga yagizwe ikizira nuko isindisha, na buri gisindisha cyose mu bwoko ubwo ari bwo bwose cyaba gikozemo ni ikizira.
- Allah Nyir'ubutagatifu yaziririje inzoga, kubera ko ikubiyemo ibibi n'ingorane nyinshi kandi zihambaye.
- Kuba inzoga izanywebwa mu ijuru ni mu rwego rwo gukomeza kugira umunezero n'uburyohe bwuzuye, n'ingabire zuzuye.
- Utazifata ngo areke kunywa inzoga hano ku isi, Allah azazimuziririza ku munsi w'imperuka mu ijuru. Kandi ineza yiturwa indi.
- Gushishikariza kwihutira kwicuza ibyaha mbere y'urupfu.